|
|
Amasezerano mpuzamahanga agamije kuburizamo umugambi wo
gukora itsembabwoko kandi
agamije no guhana icyo cyaha
(Convention
internationale pour la prévention et la répression du crime
de génocide)
Yemejwe n'Icyemezo 260 (III) A cy'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye ku
italiki ya 9 Ukuboza 1948.
Atangira gukurikizwa : taliki ya 12 Mutarama 1951.
Republika y'U Rwanda yemeje Amasezerano abuza kandi agahana itsembabwoko ku
italiki ya 16 Mata 1975.
Liste
de parties à la convention (UNO Traité database), Nations
qui NE SONT pas la partie à la convention
Ingingo ya 2: Muri aya masezerano, Itsembabwoko ni kimwe mu bikorwa bikurikira cyakozwe kigamije kurimbura abantu bose bahuriye ku bwenegihugu, ku isanomuzi, ku bwoko cyangwa ku idini, cyangwa igice cyabo, bazira icyo bari cyo:
a) Kwica abo bantu;
b) Kubateza ubumuga bwaba ubw'umubiri, cyangwa ubwo mu mutwe;
c) Gushyira ku bushake abo bantu mu nzitane z'ubuzima zigomba gutuma bose cyangwa igice cyabo barimbuka;
d) Gushyiraho ingamba zigamije kubangamira iyororoka ryabo;
e) Kubanyaga urubyaro rwabo uruha abandi.Ingingo ya 3: Ibikorwa bikurikira birahanirwa:
a) Itsembabwoko;
b) Ubwumvikane bugamije itsembabwoko;
c) Guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora itsembabwoko;
d) Ubwinjiracyaha bw'itsembabwoko;
e) Kuba icyitso cy'abakora itsembabwoko.Source: Sitati y'Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda www.ictr.org/Kinyarwanda/statute.htm
Français: Convention pour la prévention et la répression du crime de génocide Approuvée par l'Assemblée générale dans sa résolution 260 A (III) du 9 décembre 1948. Entrée en vigueur : le 12 janvier 1951
La Convention pour la Prevéntion du Génocide en 35 langues ( Genocide Convention in 35 languages )
Alternate translation:
Ingingo ya kabili (Article 2) :
Muri aya masezerano, itsembabwoko ni igikorwa kibi cyose muri ibi bikurikira, gikoranywe umugambi wo kurimbura abantu bose cyangwa igice cyabo, bahuriye ku bwenegihugu bwabo, ku isanomuzi yabo, ku bwoko bwabo cyangwa ku idini ryabo, bazira icyo bari cyo :
(a) Kwica abo bantu;
(b) Kubateza ubumuga bw'umubiri cyangwa ubwo mu mutwe;
(c) Gushyira abo bantu wabigambiriye mu mibereho ituma hapfamo bamwe cyangwa barimbuka;
(d) Gushyiraho ingamba zituma abo bantu badakomeza kororoka;
(e) Kubatwara ku mbaraga urubyaro rwabo ukarwihera abandi.Ingingo ya gatatu (Article 3):
Ibikorwa bibi bikurikira birahanirwa :
(a) Itsembabwoko;
(b) Ubwumvikane bugamije gukora itsembabwoko;
(c) Guhamagarira abandi ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora itsembabwoko;
(d) Ubwinjiracyaha bw'itsembabwoko;
(e) Kuba icyitso mu cyaha cy'itsembabwoko.
|
Punishment : Domestic Prosecution | Extradition |
Global News Monitor | Americas | Europe | Africa | Asia-Pacific |
|
|
Amasezerano yerekeye ikumira n’ihana ry’icyaha cy’itsembabwoko yemejwe n’Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuwa 9 Ukuboza 1948.
Nk'uko kandi mubizi, icyaha cya "génocide" ni icyaha cyahagurukiwe n'Amahanga yose. Amasezerano mpuzamahanga yo kuwa 9 Ukuboza